Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yiyongereye ku rutonde rw'amajwi y'abahanzi banyuranye bakomeje kumvikana avuga ko mu bikorwa remezo byubakwa hakwiye no gutekerezwa uburyo hubakwa inzu yagenewe ibikorwa by'ubuhanzi gusa, kuko aho ibitaramo by'abahanzi bibera muri iki gihe atariho byakabereye.
Abavuga ibi bashingira mu kuba nta nzu ihari igenewe ibitaramo by'abahanzi, kuko nka BK Arena iberamo ibitaramo by'abahanzi mu busanzwe yagenewe imikino. No muri Camp Kigali, ni amahema yubatswe ku buryo umuririmbyi aririmba nyiramubande zumvikana mu bice bicikikije imbuga ya Camp Kigali.
Ibi bituma kenshi ibitaramo by'abahanzi bihabwa amasaha bitagomba kurenza, ahanini bitewe n'uko biba biteza urusaku mu baturanyi. Ni na ko bimeze no mu zindi nzu nka Kigali Convention Center, kuko ari inyubako zubatswe zigenewe inama n'ibirori kurusha ibitaramo.
Mu bihugu byinshi byateye imbere usanga harubatswe amazu agenewe ibitaramo gusa, ashyirwamo ibikorwa byose ku buryo amajwi yumvikana neza, bidasabye ko hitabazwa ibindi byuma.
Kuba mu Rwanda nta nzu yihariye igenewe ubuhanzi, bituma nka Chorale de Kigali itatekereza gukorera igitaramo muri Sitade Amahoro kuko amajwi yasohoka nabi.
Ni kenshi uzajya muri BK Arena utahe, uvuga ko utumvaga neza amajwi, biterwa n'uko n'ubwo bagerageza gushyiramo ibyuma bishoboka, amajwi ntiyakumvikana neza kuko iriya nzu itagenewe abahanzi.
Mu ijambo yavugiye mu gitaramo cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yumvikanishije ko gukomeza gukora igitaramo 'Christmas Carols Concert' buri mwaka, bishingira muri gahunda bihaye yo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli.
Yavuze ko bashingiye ku byo babona iki gitaramo 'gihuza abantu, kikabaha ibyishimo rwose ibi byishimo mubigumane, turabibifuriza, ko ari Noheli, ari impera z'umwaka, n'undi mushya ugiye gutangira mwabigumana'.
Hodari yanavuze ko iki gitaramo gihuza abantu, imiryango'. Ati "Nagiye mbona benshi bagiye bazana n'abana babo, turifuza ko byakomeza kubera ko imiryango kuri iki gihe isa n'ijegera, ariko mu mbaraga nyinshi zitangwa ngo imiryango yiyubake, natwe dushaka uru ruhare ngp mujye muzana aba bana, mwebwe babyeyi hanyuma mwese tubashimire, mutashe mwishime, mugire ibyishimo mu muryango'.
Uyu muyobozi yavuze ko iki gitarmao gihuza abamera Kristu bose kuko 'tutakihariye twebwe muri Kiliziya Gatolika, binatuma baririmba indirimbo nyinshi zitari izo muri Kiliziya gusa.
Hodari yavuze ko mu gutegura iki gitaramo bashyira imbaraga cyane mu muzika, kugorora amajwi no kuririmba, ndetse no kwiyungura ubundi bumenyi'.
Yanavuze ko iki gitaramo kibaha isura nziza, kuko hari abanyamahanga benshi bakitabira, ndetse harimo na bamwe 'turirimbana'.
Hodari yashimye Guverinoma yubatse inzu ya BK Arena 'kuko mbere twajya dukorera ahantu hato tukababazwa n'uko muje hakagira abasubirayo, ubu rero ntabwo turabona ko huzura cyane, nihuza wenda Igihugu kizaduha indi nzu'. Ati "Mureke twishimire ko ino nzu ihari."
N'ubwo bimeze gutya ariko, Hodari yumvikanishije ko BK Arena atari inyubako igenewe ibikorwa by'ubuhanzi, ahubwo hakwiye kubakwa indi "nzu noneho itari iy'imikino, kuko gukorera mu y'imikino bisaba nk'ibyuma by'indangururamajwi, kubaka 'Stage' nk'iyi birahenda, noneho bigatuma abantu gutegura igitaramo biba bicyeya'.
Yakomeje avuga ko kubera ko nta nyubako zagenewe ibikorwa by'umuziki gusa, bizitira benshi mu gutegura ibitaramo, ahanini bitewe n'uko aho bagakorera habahenda, kandi ugasanga barasabwa kongeramo ibikoresho byinshi.
Ati "Bishobotse tukagira inzu yagenewe muzika, abantu bakora igitaramo kenshi kuko guhenda biba bicyeya. Ubwo ndabasabye mubitekerezeho nanone nk'uko mwaduhaye ino nzu muzaduhe bene iyo nzu abandi bita 'amphitheater' nziza idahenze ku buryo bwo kongeramo ibindi bintu byo kugirango iririmbirwemo.
Hodari aravuga ibi mu gihe gukorera igitaramo muri BK Arena muri iki gihe bisaba kwishyura Miliyoni 28 Frw ku munsi umwe, ni mu gihe mu mahema ya Camp Kigali wishyura ari hagati ya Miliyoni 4.5 Frw na Miliyoni 2 Frw, n'aho muri Kigali Convention Center ukishyura ari hejuru ya Miliyoni 7 Frw.
Hari icyizere!
Ubwo yari mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, ku wa 19 Nzeri 2024, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatangaje ko muri iyi manda y'imyaka itanu iri imbere hagiye gukorwa ibishoboka byose hakubakwa ibikorwaremezo bifasha abahanzi, kandi hazanashyirwamo inyoroshyo mu bijyanye n'ibisabwa kugirango umuhanzi abashe kubikoresha.
Meya Samuel yavuze ko ashingiye ku makuru afite ndetse n'ibyo nawe yibonera ubuhanzi bwateye imbere kuko bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka itambutse.
Ati "Ubona umuziki mu Rwanda yaba urwenya n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi biri kugenda bitera imbere, twababwira y'uko rero dufite gahunda y'uko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzakora kugira ngo tubone ibikorwaremezo bifasha abahanzi."
Yavuze ko uretse kubaka ibi bikorwaremezo, hazanashyirwaho uburyo bworohereza abahanzi kugira ngo babashe kubikoresha, kuko hari ibihari byubatswe ariko usanga abahanzi batisangamo, ahanini bitewe n'uko bihenze.
Arakomeza ati "Kandi bigurika. Kuko hari ibihari ariko mugaragaza ko bihenze cyane kubigeraho, turabizi, tujya tubiganiraho, ariko icyo turashaka kugikuraho."
Uyu muyobozi w'Umujyi wa Kigali, yavuze ko n'ubwo bimeze gutya ariko hari ibikorwa byamaze kubakwa harimo nka Imbuga City Walk, Canal Olympia ku i Rebero n'ahandi.
Ati "Mu gihe dushaka ahandi, wa mugani nk'uko wabivugaga hafunze, hashobora kugabanya urusaku, ariko aho ngaho mwahakoresha, ariko nagusezeranya ko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzabikoraho, kandi uzakibona."
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda, yashimye cyane Meya Samuel Dusengiyumva ku bwo gushyigikira abahanzi, kandi yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko yemeranya n'ibyavuzwe na Uncle Austin, kuko abahanzi bamaze igihe kinini basabwa kubakirwa inyubako n'ibindi bikorwaremezo bigenewe ubuhanzi gusa.
Muyoboke Alex washinze Decent Entertainment, yavuze ko ababarizwa muri Siporo bubakiwe Sitade Amahoro, bubakirwa BK Arena 'badutiza batugaraguza agati'.
Arakomeza ati "Nk'abahanzi dukeneye ahantu twajya dukorera ibitaramo, ndetse n'abahanzi bagakora ibitaramo cyane, kuko ntibagira aho bakorera ni nayo mpamvu ibitaramo biba ari bicyeya, kuko bitegurwa n'abategura ibitaramo cyangwa n'abandi babahaye amafaranga macye"
Yagaragaje
ko n'ahitwa ko ari ho abahanzi bakorera ibitaramo hahenze cyane ku buryo ihema
rimwe Fally Merci akoreramo igitaramo cya Gen-Z Comedy yishyura Miliyoni 3 Frw.
Ati "Simpamya ko ayo mafaranga ayakuramo. Mudutabare."
Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yasabye Guverinoma kubaka inyubako izwi nka ‘amphitheater’ kugirango izorohereze abahanzi mu bitaramo bya muzika, kuko BK Arena kuyikoreramo igitaramo bisaba ibintu byinshi, kandi n’amajwi ntasohoke nk’uko baba babyifuza
Chorale
de Kigali yakoze ku nshuro ya 11, igitaramo ‘Christmas Carols Concert’
cyabereye muri BK Arena kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame
Chorale
de Kigali yavuze ko iki gitaramo cyamaze kuba icy’umuryango, kandi bishimira ko
gifasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye
Karidinari Kambanda yashimye Madamu Jeannette Kagame witabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
REBA HANO AMASHUSHO UBWO CHORALE DE KIGALI YARIRIMBAGA INDIRIMBO YAMAMAYE
KANDAHANO UREBE UBURYO CHORALE DE KIGALI YATARAMIYE ABAKUNZI BAYO
">
TANGA IGITECYEREZO